Uko wahagera

Vatikani: Abakomeye 10 Bakurikiranyweho Ruswa no Kunyereza Umutungo


Mu bakurikiranywe harimo Cardinal Angelo Becciu, wigeze kuba mu bakomeye mu butegetsi bwa kiliziya gatulika.

Cardinal Angelo Becciu, w'Umutaliyani, afite imyaka 73 y'amavuko. Yahoze yungirije sekereteri wa leta wa Vatikani (ni ukuvuga minisitiri w'intebe wa Papa), ashinzwe imali, ari no mu bantu ba hafi cyane b'umukuru wa kiliziya gatulika. Papa Fransisko yamusabye kwegura mu kwezi kwa cyenda gushize, anamukuraho ubudahangarwa kugirango ubutabera bwa Vatikani bubashe kumukurikirana.

Yamwambuye kandi n'ububasha bwose bujyanye n'urwego rwa Cardinal, birimo ko adashobora kwicara mu batora umushumba wa kiliziya mushya biramutse bibaye ngombwa. Abakurikiranira hafi ibya kiliziya gatulika bavuga ko urubanza mpanabyaha rw'umukaridinali ari ikintu kidasanzwe mu mateka.

Becciu aregwa ibyaha bya ruswa, gucunga nabi umutungo wa Vatikani, no gukoresha nabi umwanya yari afite, ibyaha bituruka mu gishoro cyo kugura inyubakwa ihenze mu mujyi wa Londres mu Bwongereza. Umushinjacyaha avuga ko Cardinal Becciu yayitanzeho imali irengeje cyane agaciro kayo, bituma Kiliziya ihomba amamiliyoni n'amamiliyoni. Becciu ahakana ibyaha aregwa.

Mu bareganwa na Cardinal Becciu bakomeye harimo umunyamategeko w'Umusuwisi witwa Rene Bruelhart, wigeze kuyobora urwego rw'ubutasi mu by'imali rwa Vatikani, n'abashoramali batandukanye.

Naho umucamanza mukuru w'urukiko, Giuseppe Pignatone, yahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Roma, umurwa mukuru w'Ubutaliyani. Zimwe muri anketi yakoze zatumye amenyekana ni izirebana na Mafia.

Vatikani ifite ubucamanza bwayo bwite. Ndetse ifite na gereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG