Ubushinjacyaha mu gihugu cy’Ubufaransa bwatangaje ko bwataye muri yombi umugore bukeka gutwika igorofa abantu bacumbitsemo mu mujyi wa Paris.
Uwo muriro wahitanye abantu umunani, ukomeretsa abandi 30.
Umushinjacyaha w’i Paris Remy Heitz yavuze ko bakomeje guhata uwo mugore ibibazo. Yavuze ko uwo mugore yafatiwe hafi y’iyo nzu.
Abayobozi bavuga ko abarokotse benshi bagiye basimbuka banyuze mu madirisha, ubwo abazimya umuriro barimo barwana no kuwuzimya.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press avuga ko uwo mugore w’imyaka 40 asanganywe ikibazo cy’indwara yo mu mutwe.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko yifatanyije n’ababuze ababo.
Facebook Forum