Uko wahagera

Uwari Perezida w’Agateganyo wa Mali na Minisitiri w’Intebe Barekuwe


Bah Ndaw
Bah Ndaw

Bah Ndaw wabaye Perezida w’agateganyo wa Mali na Minisitiri w’intebe Moctar Ouane, bari bafungishije ijisho iwabo mu ngo, barekuwe n’abayobozi babakuye ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu. Byaraye bitangajwe na komite ishinzwe gucunga ibijyanye n’inzibacyuho yakurikiye Kudeta muri Mali.

Itabwa muri yombi rya bo n’abofisiye mu gisilikare mu kwezi kwa gatanu, ryagaragaje Kudeta ya kabiri muri Mali kuva Perezida Ibrahim Boubacar Keita ahiritswe mu kwezi kwa munani.

Impagarara za politiki mu gihugu zahangayikishije ibihugu byo mu karere n’iby’incuti nk’Ubufaransa. Byari bifite ubwoba ko byatinza isubira ku butegetsi ry’ubuyobozi bwa gisivili binyuze mu matora akozwe muri demokarasi, nk'uko byari byijejwe. Ayo matora ateganyijwe mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2022.

Itsinda mpuzamahanga rikurikirana politiki y’inzibacyuho ya Mali, ryagiye rishakisha uko abayobozi bariho ubu by’agateganyo, barekura abo bagabo babiri bari bafungshije ijisho mu ngo zabo.

Iyo komite irimo n’abahagarariye itsinda ry’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika n’ab’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, mw’itangazo bavuze ko bakiriye neza icyemezo cyo gukuraho izo nzitizi kuri abo bagabo bombi.

Iyo komite yongeye guhamya inkunga yayo ku nzira y’inzibacyuho ya Mali nk’uko iryo tangazo ribivuga.

((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG