Uko wahagera

Uwahoze ari Umuminisitiri wa Israeli Araregwa Kunekera Irani


Gonen Segev
Gonen Segev

Muri Israeli, Gonen Segev, wabaye minisitiri w’ingufu n’ibikorwa remezo kuva mu 1995 kugera mu 1996, yatawe muri yombi uyu munsi. Leta ye iramukaho ibyaha byo kunekera umwanzi mu gihe cy’intambara Irani. Ni ikigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu, Shin Beth, kibivuga mu itangazo cyashize ahagaragara.

Shin Beth ikeka ko Irani yaba yarahaye Gonen Segev akazi ko kuyinekera mu 2012. Nyuma yahoo, Gonen Segev yaba yarahuriye na ba maneko ba Irani mu bihugu bitandukanye, abaha amabanga ku birebana n’imikorere n’imiterere y’inzego z’umutekano wa Israeli.

Si ubwa mbere ariko Gonen Segev agiranye ibibazo n’ubutabera. Mu 2004 yakatiwe gufungwa imyaka itanu kubera gucuruza ibiyobabyabwenge.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG