Uko wahagera

Uwa Kabiri Yahitanywe na COVID-19 muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu


Umurwayi wa mbere yahitanywe na virusi ya corona muri Gabon. Ni uwa kabiri ihitanye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nyuma ya Burukina Faso. Muri Gabon kugeza kuri uyu wa gatanu habarwaga abarwayi batatu gusa.

Yari afite imyaka 50 y’amavuko. Yitabye Imana saa mbiri n’iminota itanu azize inkurikizi za diabete, amaze no kugira ibibazo byo guhumeka. Uwo mugabo, ubwenegihugu bwe butatangajwe, yaherukaga mu Bufaransa aho yari yagiye kwisuzumisha.

Uretse uwo witabye Imana na batatu barwaye, nta wundi wari wagaragaraho virusi ya Corona muri Gabon.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG