Uko wahagera

USA: Urubanza rw'Itegeko Ribuza Gukorora Inda muri Reta ya Texas


Umwe mu bakenyezi mu bitaro arindiriye gukororezwa inda
Umwe mu bakenyezi mu bitaro arindiriye gukororezwa inda

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, urukiko rw'ikirenga rw'igihugu rwatangiye kwiga urubanza rw'itegeko rya leta ya Texas ribuza abagore gukuramo inda ku bushake. Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa mu kwezi kwa cyenda gushize muri Texas, leta ya kabiri mu zituwe cyane. Ribuza gukuramo inda igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bitandatu (ni ukuvuga ukwezi n'ibyumweru bibiri), n'iyo umugore yaba yarasamye afashwe ku ngufu cyangwa ayitewe n'umuntu wo mu muryango we. Ribyemera gusa ku mpamvu z'uburwayi bukomeye.

Itegeko rivuga ko umuturage uwo ari we wese ashobora kurega mu rukiko umugore ukuyemo inda, n'amashyirahamwe n'abaganga babimufashijemo. Uwo muturage ashobora guhabwa indishyi zigera ku madolari 10,000, ikirego cye kiramutse gitsinze mu rukiko. Abarwanya iri tegeko bavuga ko ubu ari uburyo bwo gushishikariza rubanda "ubugome bwo gutunga agatoki."

Riteganya kandi n'ibihano biremereye by'ihazabu ku muganga wese wafasha umugore gukuramo inda. Abarirwanya itegeko bavuga ko rinyuranyije n'itegeko nshinga, by'umwihariko ko leta idafite uburenganzira bwo kubangamira ibyemezo by'umugore ku mubiri we bwite.

Mu kwezi kwa cyenda, urukiko rw'ikirenga rwari rwanze kwakira urubanza rwo kuriburizamo. Abarirega, ari bo guverinoma ya Perezida Joe Biden, ihagarariwe na minisiteri y'ubutabera, n'imiryango iharanira uburenganzira bwo gukuramo inda, barajuriye. Urukiko rw'ikirenga rwemeye noneho gusuzuma ibyifuzo byabo.

Abarega bategereje kureba niba ruzashyigikira cyangwa niba ruzavuguruza ibyemezo byarwo bwa mbere. Mu 1973 rwahamije uburenganzira bwo gukuramo inda, ruza gusobanura nyuma, mu 1992, ko gukuramo inda byemewe iyo inda itarengeje ibyumweru 22, ni ukuvuga amezi atanu n'ibyumeru bibiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG