Abayobozi b'isi na OMS batangije umugambi wo guhuriza hamwe ibikorwa byo kurwanya virusi ya Corona. Leta zunze ubumwe z'Amerika yo ntibirimo.
Mu bategetsi bifatanyije na OMS bisunze ikoranabuhanga ry'amashusho, videoconference, harimo Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa, minisitiri w'intebe w'Ubudage, madame Angela Merkel, perezida wa Komisiyo y'Ubulayi bwunze ubumwe, madame Ursula von der Leyen, n'umuyobozi mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus.
Umugambi batangije ugamije kwihutisha ubushakashatsi ku muti n'urukingo bya virusi ya Corona, no kubisangiza amakuru yose kuri ibi bikorwa.
Kugeza ubu, inkingo zirenga ijana zitandukanye zirimo zirakorwaho ubushakashatsi ku isi. Esheshatu muri zo zarakozwe ariko ziracyageragezwa.
Leta zunze ubumwe z'Amerika ntiyari muri iyi nama. Umuvugizi w'icyicaro cyayo muri OMS i Geneve yatangaje ko Amerika itegereje kureba icyo uyu mugambi uzabyara.
Naho minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Mike Pompeo, yatangaje ko Amerika ishobora kureka burundu gutanga umusanzu wayo muri OMS, ahubwo ko ishobora gushaka uburyo hajyaho urundi rwego rwasimbura iri shami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima. Amerika yemeza ko OMS ikora nabi cyane.
Facebook Forum