Uko wahagera

USA n'Ibindi Bihugu Bikomeye mu Biganiro ku Basirikare Bari Libiya


Leta zunze ubumwe z'Amerika yatangiye ibiganiro n'ibindi bihugu bikomeye ku kibazo cy'abasilikali b'abanyamahanga bari muri Libiya. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, arahera ibi biganiro uyu munsi mu Budage. Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubudage bazayobora inama mpuzamahanga kuri Libiya ejo kuwa gatatu mu murwa mukuru w'Ubudage, Berlin.

Nk'uko intumwa yihariye y'Amerika kuri Libiya, Richard Norland, yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, iyi nama iriga ku buryo Libiya igomba kugira itegeko nshinga rihamye, uburyo amatora azakorwa muri Libiya mu kwezi kwa 12 gutaha, n'uburyo abacanshuro n'abasilikali b'abanyamahanga bagomba kuva muri Libiya.

Norland, ati: "Imwe mu mpamvu aya matora ari ngombwa cyane ni uko azavamo guverinoma yemewe, izaba ifite ububasha n'uburenganzira bwo kubwira ibihugu bifiteyo ingabo, iti: "Igihe kirageze kugirango muzisubirane."

Mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize, ONU yavugaga ko abasilikali b'abanyamahanga n'abacanshuro bari muri Libiya bagera ku bihumbi 20. Barimo Abarusiya, Abanyasiriya, Abanyasudani, n'Abanyecadi. Richard Norland asobanura ko batarahava.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG