Uko wahagera

Ingabo z’Amerika zizaguma muri Afghanistani


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama,
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama,

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yatangaje ko abasilikali b'Amerika be 8,400 bazaguma muri Afghanistani kugera mu mpera z’umwaka utaha.

Ubundi, umugambi wari uwo kubagabanya kuva ku bihumbi 9,800 bariyo hagasigara ibihumbi 5,500. Ariko Perezida Obama yabihinduye kubera ko umutekano ugiteye inkeke muri Afghanistani, nk’uko yabisobanuye.

Yavuze, ati: “Abatalibani baracyari ikibazo. Ndetse hari n’aho bongeye kwigarurira. Baracyagaba ibitero by’abiyahuzi kugera no mu murwa mukuru Kabul. Ku bushake, bibasira inzirakarengane, abagabo, abagore, abana, badatoranije.”

Obama yavuze ko kugumisha abasilikali benshi muri Afganistani ari uburyo bwo kubwira aba-Talibani ko Leta zunze ubumwe z’Amerika n’amahanga badashobora gutererana Afghanistani. Kubagumishayo kandi kugera igihe azatangira ubutegetsi ari uburyo bwo korohereza uzamusimbura kuzafata ibyemezo ku kibazo by’Afghanistani

XS
SM
MD
LG