Abakozi muri Amerika bazanga gusubira ku mirimo, kubera ubwoba bwo kwandura virusi ya corona, bashobora kutazahabwa amafaranga y’ubwishingizi bw’umurimo, nk’uko abayobozi muri leta n’impuguke mu by’umurimo babivuga.
Abakozi muri Leta zibarirwa ku ntoki z’Amerika, ni bo bazahura n’icyo kibazo muri iki cyumweru, ubwo abategetsi baho, bizeye kuzanzamura ubukungu bwahagaze biturutse ku ngamba za Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19.
Nko muri leta ya Georgia, hakurikijwe itegeko rya guverineri Brian Kemp, wo mw’ishyaka ry’Abarepuburika, amazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye azafungura ejo kuwa gatanu. Ayo, arimo akora ibikorwa byo kwogosha no kwita ku misatsi, ay’imyitozo ngorora mubiri, asukura inzara n’aca imanzi ku mubiri ndetse n’amarestora.
Leta ya Karolina y’epfo nayo yemereye abacuruzi kuzafungura kuwa mbere. Iya Texas n’iya Tennessee zavuze ko zizoroshya ingamba muri ibi byumweru biri imbere. Nta n’imwe muri izo Leta, izaba yubahirije amabwiriza agomba gukurikizwa, perezidansi y’Amerika yatanze mu birebana no kwongera gukomorera abantu bagasubira mu buzima busanzwe. Perezidanse ivuga ko ibyo bishoboka gusa nyuma y’ibyumweru bibiri, imibare y’abandura virusi ya corona igabanuka.
Abayobozi bashinzwe ubuzima bw’abaturage bavuga ko gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu turere, nta buryo buboneye bwo gupima buhari, bizatuma abandi bandi bantu bandura iki cyorezo cyamaze gufata Abanyamerika barenga 800 000. Cyahitanye abarenga 40 000 kuva mu kwezi kwa kabiri.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, agaragaza ko mu byumweru bine bishize miliyoni 22 z’Abanyamerika basabye amafaranga y’ubwishingizi. Abandi babarirwa muri za miliyoni byitezwe ko basaba kuri uyu wa kane.
Facebook Forum