Uko wahagera

USA: Abarenga Miliyoni 6 Babuze Akazi Kubera COVID19 Basaba Ubufasha


Virusi ya Corona yatumye miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atandatu mirongo itanu, bandikira Leta zunze ubumwe z’Amerika basaba amafaranga y’ingoboka.

Minisiteri y’Umurimo y’Amerika yatangaje kuri uyu wa kane ko ari ubwa mbere abantu bangana batyo bandika basaba ayo mafaranga, mu gihe virusi ya Corona yatumye ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara mu mpande zose z’igihugu.

Umubare w’abanditse basaba ku ncuro ya mbere mu buzima bwabo, mu cyumweru cyarangiye kw’itariki 28 y’uku kwezi kwa gatatu, wikubye incuro ebyiri uw’abari basabye mu cyumweru cyabanje.

Babarirwaga muri miliyoni 3 n’ibihumbi magana atatu nk’uko imibare yakusanyijwe ibigaragaza. Uwo mubare warenze kure uwo impuguke mu by’ubukungu zagereranyaga kandi bigaragaza ko ubukungu bw’Amerika burimo kurushaho guhura n’ibibazo.

Ni mu gihe icyorezo cya Virusi ya Corona kirushaho gufata intera n’umubare w’abo gihitana wiyongera. Ibyo birimo gutuma izindi leta, zishyiraho ingamba zibuza abantu gusohoka mu ngo.


Mu cyumweru nk’iki mu mwaka ushize, abantu basabye ku ncuro ya mbere amafaranga y'ingoboka bari 211 000 gusa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG