Uko wahagera

Inkunga ya Amerika mu Rwanda


Inkunga ya Amerika
Inkunga ya Amerika

Ayo mafranga yose hamwe angana n’amadolari y’Abanyamerika ibihumbi 136 na 913. Azokoreshwa mu mirimo itandukanye harimwo ubuhinzi, ubworozi ndetse n’imyuga

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yateye inkunga amwe mu mashyirahamwe aciriritse yo mu Rwanda. Ku kicaro cy’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika I Kigali, niho habereye umuhango wo gushyikiriza amshyirahamwe 19 yo hirya no hino mu Rwanda, inkunga yagenewe n’icyo gihugu. Yose hamwe ingana n’amadolari y’Abanyamerika ibihumbi 136 na 913.

Ku nshuro ya mbere, ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika I Kigali, Stuart Symington, yavuze ko mu bateye inkunga ayo mashyirahamwe harimo umugambi wa Perezida wa US wo kurwanya SIDA, PEPFAR. No mu mashyirahamwe yahawe iyo nkunga harimo ashinzwe kurwanya SIDA.

Amashyirahamwe aciriritse yashyikirijwe inkunga zitandukanye bitewe n’ibyo azayikoresha. Ayo mashyirahamwe akora imirimo yiganjemo ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imyuga.

Ambasaderi Symington yasabye amashyirahamwe yatewe inkunga ko ari amahirwe yagize biturutse ku bwitange bw’Abanyamerika. Yabasabye kuzayakoresha neza bakaziteza imbere, bataretse n’Abanyarwanda muri rusange.

Madamu Mujawamariya Beatrice, ayobora ishyirahamwe abaharanira umuco karande riboha uduseke. Ryatewe inkunga y’amadolari ibihumbi 6. Yatangarije ijwi ry’amerika ko iyo nkunga izabafasha mu kwagura ubwiza bw’ibyo bakora bakarushaho kubona isoko ry’ibyo bakora.

Ambasade ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika I Kigali, yavuze ko amashyirahamwe 150 ariyo yari yashyikirije imishinga ambasade. 19 muri yo niyo yagize amahirwe yo guterwa inkunga. Bakazayisura mu rwego rwo kureba uburyo akoresha iyo nkunga.

XS
SM
MD
LG