Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yasezeye mugenzi we w’ Ubufaransa Emmanuel Macron wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda rwari rutegerejwe na benshi kubera amateka ibihugu byombi bifitanye, rwasojwe hatangiye igika gishya mu mateka y’ibihugu byombi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Perezida Macron yafunguye ku mugaragaro ikigo ndangamuco cy’Ubufransa n’u Rwanda
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi uri i Kigali mu Rwanda aratwibutsa iby'ingenzi byaranze urugendo rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda.
Facebook Forum