Uko wahagera

Uruzindiko rwa Perezida Paul Kagame mu Bufaransa


N’ubwo urwo ruzinduko rwagerageje kugarura umubano w’Ubufransa n’u Rwanda mu nzira nziza, ntirwavuzweho rumwe n’abayobozi b’Abafransa.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakoze uruzinduko rw’iminsi itatu mu Bufransa guhera taliki ya 11 kugera ku ya 13 y’ukwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2011. Ni urugendo rwari rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi nyuma y’agatotsi kamaze imyaka itatu za ambassade z’ibihugu byombi zifunze.

N’ubwo urwo ruzinduko rwagerageje kugarura umubano w’Ubufransa n’u Rwanda mu nzira nziza, ntirwavuzweho rumwe n’abayobozi b’Abafransa. Urwo ruzinduko kandi rwakuruye imyigaragambyo inyuranye y’abiyama imiyoborere ya perezida Kagame.

Uruzinduko rwa bwana Kagame ni rwo rwa mbere rwa mbere rwa perezida w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1993. Bamwe mu basesengura ibintu bavuga ko ibihugu byombi bifitemo inyungu. Umunyamakuru Etienne Karekezi ni byo agarukaho mu kiganiro Dusangire Ijambo.

XS
SM
MD
LG