Uko wahagera

Urupfu rwa Deby Rwazingamitse Urudandazwa Hagati ya Cadi na Kameruni


Ubuhahirane hagati ya Kameruni n’umuturanyi wayo Cadi igihugu kidakora ku nyanja, burarebeshwa amaso gusa, mu gihe Cadi yanze kureka amakamyo amagana yikoreye ibintu bikenewe ngo bigere mu murwa mukuru wayo. Abategetsi mu gisilikare cya Cadi bafunze imipaka mu cyumweru gishize nyuma y’urupfu rwa Perezida Idriss Deby wari umaze igihe kirekire ku butegetsi, kubera gutinya ibitero by’abarwanya ubutegetsi bafite intwaro.

Amakamyo amagana arimo ibicuruzwa byagombaga kujya mu murwa mukuru wa Cadi, N’Djamena, ahagaze mu mujyi wa Kousseri ku mupaka w’amajyaruguru ya Kameruni aho ihana urubibi na Cadi. Undi murongo muremure w’amakamyo utegerereje ku rundi ruhande rw’umupaka wa Cadi.

Imodoka nke bivugwa ko zibasha gutambuka, ni izitwaye impfashanyo y’ubutabazi n’ibikoresho by’ibitaro. Nizo zonyine zihabwa uruhushya rwo kwinjira N’Djamena n’abagabo bashinzwe umutekano ba Cadi bari ku mupaka. Minisitiri wa Transiporo wa Kameruni yavuze ko amakamyo byibura 700, yagombaga kujya mu murwa mukuru wa Cadi, yasabwe kuba asubitse ingendo zayo.

Nana Seini ugemura umuceri i N’Djamena awukuye mu mujyi wo ku cyambu wa Douala muri Kameruni avuga ko hagiye gushira hafi icyumweru urujya n’uruza rwahagaze hagati y’umujyi wa Kousseri na N’Djamena.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG