Uko wahagera

Urukingo rwa Kanseri y'Inkondo y'Umura


Abana b'abakobwa basaga ibihumbi 100 mu gihugu hose, bari mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, barahabwa urukingo rwa kabiri rwa kanseri y’inkondo y’umura.

Abana b'abakobwa basaga ibihumbi 100 mu gihugu hose, bari mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, barahabwa urukingo rwa kabiri rwa kanseri y’inkondo y’umura. Birakorwa kuva ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa 7 kugeza ku itariki ya 21 z’uko kwezi mu mwaka wa 2011.

Iyo Kanseri yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina. Mu itangwa ry’uru rukingo, n’ubwo bamwe mu babyeyi batabyerura, bavugira mu matamatama ko rugamije gufunga burundu abana babo ntibazabyare. Umuyobozi wa gahunda y’igihugu y’ikingira asobanura ko ibyo ari binyoma. Yumvikanisha ko urwo rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ntaho ruhuriye no gutuma abo bana b’abakobwa bazaba ingumba.

Kanseri y'inkondo y’umura ni imwe mu ndwara z’ibikatu zitumva imiti zibasira abagore. Mu Rwanda ubushakashatsi bwakorewe ku bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali na Butare, bugaragaza ko iyo kanseri ari imwe mu mpamvu zikomeye zihitana abagore mu gihugu. Mu moko atandukanye ya za kanseri iza ku mwanya wa mbere ku kigereranyo cya 27 ku 100. Abagore benshi bayimenya yarabarenze itagishoboye kuvurwa.

Abana b’abakobwa bahawe urukingo rwa mbere rwa kanseri y’inkondo y’umura mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2011. Ni nabwo uru rukingo rwari rutangiye gukoreshwa mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG