Uko wahagera

Urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa gatatu Rwumvise Abatangabuhamya barimo imfungwa eshanu Bashinjura Pr Runyinya Barabwiriza


Urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa gatatu Rwumvise Abatangabuhamya barimo imfungwa eshanu Bashinjura Pr Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama wa perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda

Umwe mu batangabuhamya wagombaga gushinjura porofeseri Runyinya ku italiki ya 25 y’ukwa 5 mu mwaka wa 2011 yabajije urukiko impamvu rwamuhamagaje. Uwo mudamu yavuze ko atazi Pr Runyinya ko ari ubwa mbere amuciye iryera. Pr Runyinya yasobanuriye ko yasabye ko bahamagaza uwo mudamu kubera ko ubushinjacyaha bumushinja ko yakoranaga inama n’umugabo we iwabo mu rugo bategura jenoside. Uwo mudamu yahakanye ko mu bantu bagenze iwe mu rugo nta Runyinya yigeze abonamo kandi ko n’izo nama ntazo azi zahabereye.

Abandi bashinjuye Pr Runyinya ni abantu bakoze imirimo itandukanye mbere ya jenoside. Harimo iya gisirikare ndetse n’iyo mu bigo bitandukanye bya leta . Batanu barafunze bahamwe n’icyaha cya jenoside. Abo bose bahamirije urukiko ko Pr Runyinya atigeze agira uruhare muri jenoside yaba mu kuyitegura no mu ishyirwa mu bikorwa byayo mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Basobanuye ko imvugo ya Pr Runyinya itigeze irangwamo gushishikariza gukora jenoside.

Abo batangabuhamya basobanuye ko ahubwo igihe cyose Pr Runyinya yavugaga ku masezerano y’amahoro y’Arusha ku bijyanye no kugabana ubutegetsi. Banahamije ko nta ruhare na rumwe Pr Runyinya yigeze agira mu gukwirakwiza intwaro zo kwica Abatutsi muri Butare .

Ubushinjacyaha bwabanje kwanga abatangabuhamya b’abanyururu buvuga ko nk’abahamwe n’icyaha nk’icyo Pr Runyinya aregwa batagomba kumushinjura. Pr Runyinya n’umwunganira babugaragarije ko ibyo buvuga nta shingiro bifite mu gihe abanyururu bakatiwe basanzwe bifashishwa mu manza za jenoside harimo n’iziburanishwa n’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha. Nyuma yo kumva impaka z’impande zombi, ni bwo urukiko rwategetse ko bamushinjura. Urukiko ruzongera gusubukurwa kuya 14 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2011.

Pr Runyinya Barabwiriza yahoze ari umujyanama w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

XS
SM
MD
LG