Uko wahagera

Urukiko rw'i La Haie Ruzafungura Mbarushimana


Callixte Mbarushimana bwa mbere imbere y'urukiko rw'i La Haie ku ya 28/01/2011
Callixte Mbarushimana bwa mbere imbere y'urukiko rw'i La Haie ku ya 28/01/2011

Abajuji b’urwo rukiko bategetse ko bwana Mbarushimana arekurwa, bavuga ko abashinjacyaha batagaragaje ibimenyetso bihagije byo kwemeza ibirego byabo.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwakuyeho ibirego byari byarashinjwe bwana Callixte Mbarushimana kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Abajuji b’urwo rukiko bategetse ko bwana Mbarushimana arekurwa, bavuga ko abashinjacyaha batagaragaje ibimenyetso bihagije byo kwemeza ibirego byabo.

Bwana Mbarushimana yashinjwaga ibyaha umunani by’intambara n’ibyaha bitanu byo kwibasira inyoko muntu, bijyana no gufata ku ngufu, ubwicanyi no kwica urubozo abaturage b’abanyekongo. Abashinjacyaha baregaga Mbarushimana nk’umuyobozi mukuru w’umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Abashinjacyaha ntibaregaga Mbarushimana, nk’umuntu wari uzi buri cyaha cyakozwe n’abarwanyi, ariko bavugaga ko yafashije mu gutegura ibitero kugirango ashyire igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda ngo iganire n’umutwe wa FDLR.

XS
SM
MD
LG