Uko wahagera

Rwanda: Urukiko Rwagize Umwere Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga


Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali yagize umwere umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga uzwi nka “Cyuma Hassan” ukorera ku muyoboro wa YouTube. Umucamanza yavuze ko asanga ibyaha byose ubushinjacyaha bumurega bibumbatiye ugushidikanya. Yategetse ko Niyonsenga ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa. Yaregwaga ibyaha bitatu birimo gukora na gukoresha impapuro mpimbano.

Ni icyemezo umucamanza yasomye nta ruhande na rumwe ruhagarariwe mu baburanyi. Mu cyumba cy’urukiko hagaragaraga abanyamakuru gusa n’inteko iburanisha.

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo yabanje kwibutsa ibyaha bitatu umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byategetswe.

Ibi bifata umuzi ku itariki 15 z’ukwezi kwa Kane umwaka ushize wa 2020, ubwo Dieudonne Niyonsenga yatabwaga muri yombi n’abanyerondo bamubuza kujya ku kazi kuko igihugu cyari muri gahunda ya guma mu rugo hirindwa icyorezo COVID-19. Aha yatagarije Ijwi ry’Amerika kuri uwo munsi ko abangamiwe n’inzego z’umutekano.

Ubushinjacyaha bwatangiye bumurega icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’icyaha cyo gukoza isoni abayobozi ariko buza kubihindura. Bwamuregaga ko igihe yari na bagenzi be batawe muri yombi abanyerondo basubije Niyonsenga mu rugo arabyanga avuga ko ari abakozi be bakorana umwuga w’itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bumurega ko yafashe abantu barimo Fidel Komezusenge abakorera amakarita y’itangazamakuru atabifitiye ububasha. Buvuga ko na we ubwe nta karita y’itangazamakuru yagiraga mu gihe yiyitaga umunyamakuru.

Umucamanza avuga ko byaje kugaragara ko Ishema TV yakoreraga yanditswe mu buryo buzwi mu 2019 mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ndetse no mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB. Urukiko runavuga ko Niyonsenga yafunzwe afite inyemezabwishyu y’ibihumbi 20000 by’amafaranga yari yishyuye ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura ngo ahabwe ikarita.

Ruvuga ko ntacyo ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza ku gukorera abakozi be amakarita kandi ko nta cyemeza neza ko abanyamakuru b’umwuga bose bahabwa amakarita n’urwego RMC. Umucamanza akavuga ko kuri iyi ngingo hazamuka ugushidikanya mu kirego cy’ubushinjacyaha.

Umucamanza ashingiye ku ngingo z’amategeko kandi avuga ko amabwiriza ya guma mu rugo atari umurimo wategetswe na cyane ko abafatwaga bayarenzeho bahanishwaga ihazabu. Urukiko rukavuga ko uregwa na bagenzi be batiyitiriye umwuga w’itangazamakuru kuko n’urukiko rwemeza ko hari inkuru zigaragra ku muyoboro wa YouTube bagiye batangaza. Yavuze ko ikarita bahabwa na RMC itari yo yabagira abanyamakuru.

Bije bisubiza umurongo Me Gatera Gashabana yari ahagazeho uvuga ko ubushinjacyaha bwagombye kugaragaza ibimenyetso bifatika byemeza koko ko abo yunganira bakoze ibyaha. Kuri Gatera buri wese afite uburenganzira bwo kugira ibyo atangaza abicishije ku muyoboro wa Youtube.

Urukiko rwasesenguye imiburanire y’impande zombi rwanzura ko ikirego cy’ubushinjacyaha kibumbatiye ugushidikanya ku byaha byose burega Umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga na mugenzi we Fidel Komezusenge mu mikorere yabyo. Yisunze ingingo z’amategeko umucamanza yasobanuye ko ugushidikanya birengera uregwa. Kubw’ibyo urukiko rwabagize abere rutegeka ko bahita bafungurwa urubanza rukimara gusomwa. Yategetse kandi ko amagarama y’urubanza ahama mu isanduku ya leta.

Akimara kumva icyemezo cy’urukiko aho yari yicaye ateze amatwi, umunyamakuru icyarimwe n’umuyobozi wa Umubavu TV Online na Umubavu.Com Theoneste Nsengimana yahise yiruhutsa. Uyu na we yamazeho ukwezi muri kasho ya polisi aregwa ibyaha bijya gusa n’ibya Cyuma Hassan kuko na we yatawe muri yombi mu gihe cya Guma mu rugo. Yavuze ko ari umwanzuro ushimishije

Naho ku munyamakuru John Willams Ntwali icyarimwe n’umuyobozi wa IREMEnews. Net na IREME TV kubwe Niyonsenga yamye ari umwere.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabiye Cyuma Hassan Dieudonne gufungwa imyaka Umunani n’ihazabu ingana na miliyoni eshanu z’amafaranga mu gihe mugenzi we Fidel Komezusenge we yari yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu.

Imiryango mpuzamahnaga irengera uburenganzira bwa muntu n’ivugira abanyamakuru yakunze gusaba ko barekurwa bavuga ko bafunzwe bazira amaherere. Cyuma Hassan Dieudonne hari n’abataburaga kuvuga ko yaba yarazize ko ari we munyamakuru umwe rukumbi watangaje ko yabonye ibikomere ku murambo wa Nyakwigendera Kizito Mihigo. Dutegura iyi nkuru ntirwari twakamenye niba ubushinjacyaha bezemera icyemezo cy’urukiko uko kiri cyangwa niba buzakijuririra.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG