Uko wahagera

Urukiko rw’Ikirenga Rwemeje Intsinzi ya Uhuru Kenyatta


Bamwe mu bagize urukiko rw'ikirenga muri Kenya
Bamwe mu bagize urukiko rw'ikirenga muri Kenya

Kuri uyu wa mbere, urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwemeje bidasubirwaho, intsinzi ya Uhuru Kenyatta. Ni mu matora aheruka mu kwezi kwa cumi, byemejwe ko yatsinze ku bwiganze bw’amajwi asaga 98 ku ijana.

Amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya yari yabanje kuba mu kwezi kwa munani, na bwo atsindwa na Uhuru Kenyatta, ariko amashyaka yari ahanganye nawe ntiyemera intsinzi ye. Ibi byaje no gushimangirwa n’urukiko rw’Ikirenga ndetse rutegeka ko amatora agomba gusubirwamo. Ni ubwa mbere iki cyemezo cyari gifashwe n’urukiko rukuru muri Afurika.

Mu kwezi kwa cumi ni bwo aya matora yasubiwemo, Uhuru Kenyatta yongera gutsinda. Uru rukiko rwongera gushyikirizwa ibirego binenga ibyavuye muri aya matora, ari nabyo byateshejwe agaciro kuri uyu munsi.

Kuri uyu wa mbere, abantu amagana bashyigikiye Uhuru Kenyatta, biraye mu mihanda n’imbere y’ingoro y’Urukiko rw’Ikirenga, babyina intsinzi, bishimira iki icyemezo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG