Uko wahagera

Urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi rwanze amajwi yavuye mu matora


Urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi rwanze amajwi yavuye mu matora y’abajyanama b’amakomini n’ay’abagize inteko ishingamategeko. Urwo rugaga ruvuga ko nta ruhare rwayagizemo kandi ko hari abantu bahatiwe kujya gutora , ko amatora atakurikije amategeko.

Amajwi yavuye mu matora y’abajyanama b’amakomini n’ay’abagize inteko ishingamategeko yerekana ko amashyaka atatu ariyo afite imyanya mu nteko ishingamategeko.

Muri ayo harimo abigenga urugaga Amizero y’Abarundi rwari rwavuze ko rutazajya mu matora rusaba n’abayoboke barwo kutayitabira.

Cyakora rwasanze rufite imyanya 21 ku ijana. Komisiyo ishinzwe amatora CENI ivuga ko iyo myanya nibayanga izahabwa abazemera kujya mu matora.

Ishyaka CNDD/FDD riri ku butegetsi rifite imyanya 77 ku ijana, naho ishyaka UPRONA rifite imyanya 2 ku ijana.

XS
SM
MD
LG