Uko wahagera

Urubyiruko ku Isonga y'Abarwanya Ubutegetsi bwa Gisirikare muri Myanmar


Abantu babarirwa mu bihumbi biganjemo urubyiruko bigabije imihanda muri Myanmar kuri iki cyumweru basaba impinduramatwara muri iyi mpeshyi yo gukuraho ubutegetsi bwa gisirikare bumaze amezi ane muri icyo gihugu.

Mu mijyi, mu byaro, mu misozi ya kure ndetse no mu duce twigaruriwe n'inyeshyamba turi ahagana ku mipaka Myanmar ihana n'ibindi bihugu, bamaze igihe bamagana igisirikare cyahiritse ku butegetsi umuyobozi w'umusivili Aung San Suu Kyi mu kwezi kwa kabiri.

Ubu butegetsi bwari bugamije kuzibiranya ababwamagana bose bukoresheje ingufu harimo kubata muri yombi no kubafunga ndetse n'umubare w'ababigwamo uriyongera.

Abigaragambije uyu munsi batangiriye mu mujyi ukomeye w'ubucuruzi wa Yangon bateranira mu muhanda bavuga ko bagamije guhirika ubutegetsi bwa gisirikare. Nyuma baje gusakirana n'inzego z'umutekano zirabatatanya.

Mu ntara y'uburasirazuba ya Shan, urubyiruko rwari rufite icyapa cyanditseho ngo "ntidushobora gutegekwa na gato". Itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryavuze ko igisirikare cyatotezaga urubyiruko kiruta muri yombi.

Ishyirahamwe riharanira kubohoza abafungiye impamvu za politike muri icyo gihugu rivuga ko igisirikare kimaze kwica abasivili bagera kuri 759.

Mu bice bimwe by'umujyi wa Yangon kandi, kumvikanye ibisasu byaturikiye mu bice bitandukanye kuri iki cyumweru. Abategetsi barashinja abo bita "abashyushyarugamba" kuba inyuma y'itegwa ry'ibyo bisasu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG