Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yasubitse urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ubwanditsi bw’urwo rukiko bwavuze ko inteko iburanisha urwo rubanza yahuye n’akazi kenshi. Abo bagabo babiri Bwana, Ignace Nkaka na Col Jean Pierre Nsekanabo baregwa ibyaha by’iterabwoba. Bimwe barabyemera ibindi bakabihakana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo byari byitezwe ko hatangwa imyanzuro ya nyuma mu rubanza ruregwamo Bwana Ignace Nkaka bakunze kwita “La Forge Fils Bazeye” wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na mugenzi we Col Jean Pierre Nsekanabo bakunze kwita “Abega Camara“ wari ukuriye ibikorwa by’ubutasi bw’uwo mutwe.
Ubwanditsi bw’urwo rukiko bwavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ari bwo hafashwe umwanzuro wo gusubika uru rubanza kubera ko inteko iburanisha uru rubanza yahuye ‘n’akazi kenshi’ biba ngombwa kwigiza inyuma iburanisha.
Iyo nteko iburanisha uru rubanza ikuriwe n’umucamanza Bwana Antoine Muhima ni na yo iburanisha izindi manza zikomeye zirimo ururegwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 ku byaha byiganjemo iby’iterabwoba. Ni na yo kandi iburanisha urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abo bareganwa 13 ibyaha by’iterabwoba ndetse n’urubanza rwa Bwana Jean Baptiste Mugimba uregwa ibyaha bya jenoside woherejwe n’igihugu cy’Ubuholande kuburanira mu Rwanda kuva mu mwaka ushize wa 2016.
Aba bahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR baregwa ibyaha bitandatu birimo ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kuba mu ishyirahamwe rikora iterabwoba, gukora iterabwoba ku nyungu za politiki n’ibindi.
Bombi, bemera ibyaha bine muri bitandatu baregwa. Bemera ko bari mu mutwe wa FDLR ariko bagahakana ko binjiye muri uwo mutwe bawusangaho batagize uruhare na ruto mu kuwushinga.
Bahakana ibikorwa byo kugaba ibitero mu bihe bitandukanye mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda uwo mutwe wagiye ugaba ugahitana bamwe. Bakavuga ko nta bubasha bagiraga mu gufata ibyemezo; ko byafatwaga n’abari babakuriye muri uwo mutwe.
Abaregwa bombi kandi mu myiregurire iheruka bahuriza ku gusaba imbabazi umuryango nyarwanda bagasaba ubutegetsi muri rusange kubacira inkoni izamba. Bavuga ko bafashije mu bikorwa byo gutanga amakuru ku gihugu bityo ko igihe bababarirwa basubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bagiye bava muri uwo mutwe bagasubira mu buzima busanzwe bamwe muri bo bakanashingwa imirimo ikomeye mu gihugu.
Mu gihe Ijwi ry’Amerika ryateguraga iyi nkuru ntitwari twakamenye itariki uru rubanza rwimuriweho, gusa ubwanditsi bw’urukiko bwateganyaga ko bishoboka ko iburanisha ritaha ryashyirwa mu kwezi gutaha kwa Gatandatu.
.
Facebook Forum