Uko wahagera

Col Tom Byabagamba Avuga ko Ashinjwa Ibinyoma.


Colonel Tom Byabagamba
Colonel Tom Byabagamba

Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2016 rwaburanishije Col Tom Byabagamba icyaha cyo gukora ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi.

Yiregura kuri iki cyaha, uyu mwofisiye wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barindaga umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye urukiko ko ibyaha ashinjwa ari ibinyoma kandi ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite bimushinja.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta bubasha uregwa afite bwo kwemeza ko ibyo aregwa ari ibinyoma mu gihe adatanga ibimenyetso bivuguruza ibyo bwatanze.

Ubushinjacyaha bwa gisirikari bwatangiye bugaragaza ibimenyetso bushingiraho ko Col Tom Byabagamba yakoze ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi.

“Leta y’ Rwanda ni yo yishe Major Sengati na Col Karegeya. Amagambo nka muzunamura icumu ryari? Leta y’u Rwanda yahubutse mu kuzamura imisoro. Perezida Paul Kagame afata ibyemezo ahubutse.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Col Tom Byabagamba yabwiye ayo magambo abasirikare bagenzi be bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo.

Kuba nta rukiko rwigeze rwemeza imfu z’abavugwa akaba yarabishyize kuri Leta y’u Rwanda, ibi ni ukuyisebya. Aho ni ho ubushinjacyaha buhagaze. Ibi ni ibimenyetso byakuruye impaka ndende mu cyumba cy’iburanisha.

Uruhande rwiregura rwasoje ruvuga ko ibirego by’ubushinjacyaha ku cyaha cyo gukora ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi nta gaciro byahabwa. Ubushinjacyaha na bwo buvuga ko nta bubasha uregwa afite bwo kumenya niba ibimenyetso byabwo byaterwa utwatsi.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru mu rukiko rwa gisilikari.

XS
SM
MD
LG