Uko wahagera

Urubanza rw'Abakekwaho Gutera Gerenade Rwimuriwe mu Kwezi kwa Cyenda


Urubanza rw'Abakekwaho Gutera Gerenade Rwimuriwe mu Kwezi kwa Cyenda
Urubanza rw'Abakekwaho Gutera Gerenade Rwimuriwe mu Kwezi kwa Cyenda

Itsinda rigizwe n’abantu 9 niryo ryireguye nyuma. Bamwe bahakanaga ibyaha abandi bakabyemera.

Urukiko rukuru ku cyicaro cyarwo i Kigali ku italiki ya 27 z'ukwezi kwa munani ni bwo rwimuriye iburanisha ry’urubanza rw’abantu 29 bakekwaho gutera za gerenade hirya no hino mu Rwanda. Urwo rubanza ruzakomeza ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2011. Rwasubitswe nyuma y’uko bose uko ari 29 barangije kwiregura .

Itsinda rigizwe n’abantu 9 niryo ryireguye nyuma. Bamwe bahakanaga ibyaha abandi bakabyemera. Umwe muri bo unemera ko yateye ibyo bisasu bya gerenade yavuze ko babiteye bagamije kwerekana ko FDLR ikiriho ntaho yagiye. Yavuze ko babitewe n’uko nyuma y’igikorwa « Umoja Wetu », ingabo z’u Rwanda zavugaga zo zashenye FDLR nta mbaraga isigaranye.

Uyu muntu yahakanye ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba nk’uko ubushinjacyaha bubivuga. Yemeje yivuye inyuma ko nta tegeko na rimwe rigira uyu mutwe uw’iterabwoba. Asaba urukiko ko niba rihari ubushinjacyaha bwazarigaragaza.

Uyu muntu cyakora, umucamazna ntiyamwihanganiye, yamucecekesheje amubwira ko ataje mu rukiko kwigisha no kwamamaza amatwara ya FDLR.

Uru rubanza rwimuriwe mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2011, kubera ko mu kwezi kwa 8 kose abacamanza baba bari mu kiruhuko.

XS
SM
MD
LG