Uko wahagera

Urubanza rwa Trump Ruzatangira Ejo Kuwa Kabiri muri Sena


Uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump
Uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump

Urubanza rw'uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump ruzatagira ejo kuwa kabiri muri Sena. Kugeza ubu, ntibiramenyekana igihe ruzamara. Abayobozi ba Sena baracyabiganiraho, by'umwihariko ku minsi ababuranyi bombi, ni ukuvuga abashinja n'abashinjura, bazakoresha, n'iminsi abasenateri bazakenera kugira ngo babaze impande zombi ibibazo bashaka.

Ikigo ntaramakuru AP cya hano muri Leta zunze ubumwe z'Amerika kiratangaza ko ababuranyi bombi bashobora kuzahamagaza abatangabuhamya bake, bashobora kuzaba cyane cyane ari abagize inteko ishinga amategeko bagiye mu bwihisho ubwo ingoro yabo yaterwaga ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa mbere gushize. Icyo gihe, imitwe yombi yari iteranye, irimo ibarura bwa nyuma amajwi yavuye mu matora y'umukuru w'igihugu aherutse. Abavoka ba Trump babwiye Sena ko we batazamuhamagaza nk'umutangabuhamya.

Ku itariki ya 26 y'ukwezi gushize, abasenateri barahiriye kuba urukiko rwa rubanda, rwitwa jury mu Cyongereza, no kuzaca urubanza batabogamye, bukeye abadepite bari baraye bagejeje ikirego cyabo muri Sena. Sena ntiyahise itangira urubanza kugirango ihe abavoka bigenga ba Trump n'abadepite bazaba abashinjacyaha igihe gihagije cyo kwitegura urubanza. Sena kandi yakoresheje iyo minsi ishize kugirango ibanze yemeza abategetsi bashya bazafasha Perezida Joe Biden kuyobora igihugu.

Trump aregwa icyaha kimwe cyo gushishikariza rubanda kwigomeka ku nzego z'ubutegetsi, igihe abayoboke be bagabaga igitero ku ngoro y'inteko ishinga amategeko. Ni we perezida wa mbere na mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z'Amerika abadepite bashyizeho inshuro ebyeri ikirego cyitwa impeachment mu Cyongereza, n'uwa mbere ugiye kuburanishwa na Sena yaravuye ku butegetsi.

Urubanza nirumara gutangira, Sena izahinduka urukiko, jury, maze ihagarike indi mirimo yose ishinzwe y'inteko ishinga amategeko. Ruzajya ruba buri munsi, usibye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w'iki cyumweru. Koko rero, Sena yemeye icyifuzo cy'umwe mu bavoka ba Trump w''Umuyahudi” wayisabye ko iba ihagaritse iburanisha kugirango abashe kubahiriza umunsi wa Sabato, Abayahudi bategetsweho kwiyiriza no kudakora kuva kuwa gatanu kugera kuwa gatandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG