Uko wahagera

Urubanza rw'Abakekwako Igitero ku Kinyamakuru Charlie Hebdo


I Paris mu Bufaransa, urukiko rwa rubanda (cour d'assises mu Gifaransa) uyu munsi rwatangiye kuburanisha abantu 14 bakekwaho ubufatanyacyaha mu gitero cy'iterabwoba cyo mu 2015 ku cyicaro cy'ikinyamakuru Charlie Hebdo.

Ku italiki ya 7 y'ukwezi kwa mbere mu 2015, abavandimwe babiri Said Kouachi na murumuna we Cherif Kouachi, bafite intwaro z'intambara, bateye aho Charlie Hebdo ikorera, bica abantu 12. Nyuma nabo polisi yaje kubarasa irabica.

Iki gitero cyakubise inkuba ku isi hose. Hashize iminsi ine kibaye, abantu barenga miliyoni n'igice, barimo abakuru b'ihugu bitandukanye benshi, bakoze imyigaragambyo i Paris bagamije kwifatanya na Charlie Hebdo no kwamagana iterabwoba.

Urubanza rwatangiye uyu munsi ni urw'abantu 14 bakekwaho ko bafashije abicanyi mu buryo butandukanye. Baregwa ubufatanyacyaha. 11 bari bitabye urukiko. Abandi batatu baraburanishwa badahari. Abacamanza bazumva abatangabuhamya amagana, n'abahanga barenga 150.

Uyu munsi urubanza rwatangiriyeho, Charlie Hebdo yongeye gusohora ibishushanyo bya Mohammed, washinze idini rya Islam, yabaye intandaro yo guterwa mu 2015. Kuri Christophe Deloire, perezida w'umuryango uharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru Reporters Sans Frontieres, ni "icyemezo cy'ubutwari, kigaragaza bidasubirwaho ko Charlie Hebdo itsimbaraye ku bwisanzure bwo gutangaza icyo utekereza, no kwanga guterwa ubwoba."

Naho perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko "mu gihugu cye, gikomeye ku burenganzira bwo kugaragaza ibyo utekereza, uburenganzira bwo gutangaza ibikemanga amadini." Urubanza ruzarangira mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG