Uko wahagera

Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda


Abanyeshuri bahabwaga amafaranga ya buruse y’inguzanyo barengaga ibihumbi 24, kandi benshi baturuka mu miryango ikenye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2011, guverinoma y’u Rwanda yahagaritse gutanga amafaranga ibihumbi 25 yahaga abanyeshuri biga mu bigo bya kaminuza n’amashuri makuru ya leta birenga icumi.

Muri rusange, abanyeshuri bahabwaga ayo mafaranga ya buruse y’inguzanyo barengaga ibihumbi 24, abenshi baturuka mu miryango ikenye. Ese kuva ayo mafaranga akuweho, abanyeshuri bakiye bate icyemezo cya leta? Biga iki cyangwa biga bate? Babaho bate cyangwa se babanye bate?

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Etienne Karekezi cyo ku ya 20 z’ukwa gatatu 2011, Ijwi ry’Amerika ryavuganye na bamwe muri abo banyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda mu kigo cy’i Butare. Iki kiganiro cyakusanijwe n’umunyamakuru Jeanne d’Arc Umwana ukorera i Kigali mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG