Ishami rya ONU ikigega cyita ku bana UNICEF, ivuga ko COVID-19 irimo kugira ingaruka zikomeye ku bana babarirwa muri za miliyoni muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yibasiwe n’inkubiri ya gatatu y’icyorezo cya COVID-19. Abana mu busanzwe ntibarimo kurwara iyi ndwara yica, ariko iki cyorezo kirimo kubatwara ababyeyi.
Mu muco, iyo abana babaye impfubyi, umutwaro wo kubitaho ujya kuri basekuru. Nyamara umuvugizi w’ikigega cya ONU cyita ku bana, James Elder, avuga ko abantu bageze mu zabukuru bari muri benshi bahitanwa na COVID-19.
Avuga rero ko ibyo bituma abana bajyanwa ku wundi muntu wo mu muryango, ushobora kuba afite ubuzima butoroshye kubera ubukene. Yongeraho ko ibyo bimwongerera ibibazo, bigatuma abana bashobora guhohoterwa kandi bagakoreshwa imirimo ivunanye.
Abana batajya mw’ishuri nta kibarinda kandi bashobora gukoreshwa uburetwa. Elder avuga ko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye ku rwego rw’uburezi. Ku kigereranyo atanga urugero rwa miliyoni icyenda z’abana mu burasirazuba no mu majyepfo y’Afurika batari basubira ku mashuri kuva yongeye gufungurwa.
Avuga ko abana benshi batabona ibyo kurya bihagije bitewe no gukurira mu bukene, kubera guma mu rugo yaturutse ku cyorezo. Anavuga ko imirire mibi ituma amagara yabo arushaho kuba mabi. UNICEF ivuga ko guverinema zikwiye gushyira ikibazo cy’amashuri imbere, agakomeza gufungurwa kandi akagira umutekano. Igasaba ko abana baguma mu mashuri, bakagezwaho amazi n’ibya ngombwa by’isuku mu mpande zose z’umugabane w’Afurika.
Facebook Forum