ONU yiteguye gusohora raporo ku marorerwa yakorewe muri Congo. ONU yiteguye gushyira ahagaragara iyo raporo isobanura ibyaha byo mu ntambara n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, ku gihe cy’imyaka icumi.
Ishami rya ONU ryita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu, rivuga ko, iyo raporo isohoka kuri uyu wa gatanu, isobanura ibikorwa by’amarorerwa birenga 600, byabaye hagati y’umwaka w’1993 n’uw’2003, aho abantu ibihumbi amagana bishwe, bakomerekejwe, cyangwa bagakorwaho n’ingaruka z’ayo marorerwa.
Ayo marorerwa yakozwe mu myaka icumi y’ubushyamirane muri Congo, ingabo z’ibihugu byinshi bituranye na Congo byagizemo uruhare. U Rwanda, Uganda na Angola byamaze guhakana iyo raporo, bivuga ko ingabo zabyo zitahohoteye ikiremwa muntu ku butaka bwa Congo.
Mu ibaruwa yandikiwe komiseri ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu muryango w’abibumbye muri iki cyumweru, Uganda yavuze ko ibyo birego bishobora guhungabanya uruhare rwa ONU mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
U Rwanda rwakangishije ibintu nk’ibyo mu ntangiliro z’uku kwezi, ariko ruza kwisubiraho nyuma y’uko ONU ivuze ko u Rwanda rushobora narwo kugira icyo ruvugura kuri iyo raporo.
Umuryango w’abibumbye uvuga ko, iyo raporo igamije gufasha guverinema ya Congo kubona uburyo buboneye bwo kugera ku butabera, kwisana no kwivugurura.
Mu itangazo, ONU yavuze ko iyo raporo isobanuye mu miterereye yayo. Ivuga ko abantu hafi 1,300 batanze ubuhamya ubwo babajijwe kandi ko inyandiko 1,500 zakusanyijwe kandi zigasesengurwa.
Uganda muri iki cyumweru yamaganye iyo raporo, ivuga ko yuzuye ibihuha, ko ikoze nabi, mu buryo amakuru yashatswe, no ku bimenyetso.