Uko wahagera

Raporo ya ONU ku Bwicanyi bwo muri Congo


Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza, bwa mbere, raporo itavugwaho rumwe, ivuga ku bwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu muri Congo

Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza, bwa mbere, raporo itavugwaho rumwe, ivuga ku bwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu muri Congo. Iyo raporo isobanura amarorerwa yakozwe n’imitwe y’ingabo inyuranye, akarere ku kandi, intara ku yindi n’umwaka ku wundi. Umwanzuro wayo, abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bakoze ibyaha byibasiye inyoko-muntu, byanashoboka ibyaha bya jenoside. Cyane ariko, amarorerwa impunzi z’abahutu, zari zarahunze u Rwanda muri 1994, ni zo zifata umwanya munini muri iyo raporo.

Iyi raporo yagombaga kuba yarasohotse mu kwezi kwa munani, ariko yaje guhura n’inzitizi zishingiye ku buryo ibihugu bivugwamo byinubiye ibikubiyemo. Iyo raporo isobanura ahantu harenga 600 habereye ubwicanyi muri Congo, kuva mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 1993, kugeza mu mu kwezi kwa gatandatu 2003.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, muri iyi minsi tuzagaruka kuri iyi raporo, duha ijambo impande zinyuranye.

XS
SM
MD
LG