Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga bo mu Rwanda, ryahagaritse mu gihe cy’amezi 6, Gakire Fideli, uyobora ikinyamakuru kigenga Ishema. Intandaro y’icyo cyo cyemezo ni inyandiko yasohotse muri numero 24 y’icyo kinyamakuru. Iryo shyirahamwe ryavuze ko iyo nyandiko isebya umukuru w’igihugu.
Iyo nkuru yanditse mu rurimi rw’icyongereza, ariko umutwe wayo uri mu Kinyarwanda. Ivuga ku bushakashatsi icyo kinyamakuru cyakoze kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Icyo kinyamakuru kimugaragaza nk’umuntu utagira gahunda, wikunda, w’umuhemu n’ibindi.
Abagize iryo shyirahamwe bamugaragarije ko ibikubiye muri iyo nkuru bisa n’ ibintu yateruye ahantu, kuko ntaho yarekana ko yakoreye ubushakashatsi. Bamusabye kwihutira gusohora inkuru ibeshyuza ibyo yamwanditseho.
Gakire nawe yasabye imbabazi avuga ko ibikubiye muri iyo nkuru atigeze abisoma mbere y’uko ikinyamakuru gisohoka. Bamwe mu banyamakuru bavuze ko icyo kinyamakuru gisanzwe gisohora inkuru nk’izo kiba cyakuye mu binyamakuru byandika bisohokera ku mbuga za internet.
Kuva iryo shyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga ryashingwa ni bwo bwa mbere rifashe icyemezo cyo guhagarika umwe mu banyamuryango barigize.