Uko wahagera

Umuyobozi wa Etiyopiya Yasigiye Imirimo ye Umwungirije Ajya ku Rugerero


Ingabo za Leta ya Abiy Ahmed zigabye ku rugamba agiye kuyobora ku rugamba zihganganyemo n'iz'intara ya Tigreya
Ingabo za Leta ya Abiy Ahmed zigabye ku rugamba agiye kuyobora ku rugamba zihganganyemo n'iz'intara ya Tigreya

Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed yagiye kuyobora urugamba, asigiye ubuyobozi Minisitiri w’intebe wungirije Demeke Mekonnen Hassen.

Umuvugizi wa guverinema Legesse Tulu yasobanuye birambuye ihererekanywa rya zimwe mu nshingano zisanzwe, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Fana.

Abiy yatangaje mu ijoro ryo kuwa mbere ko afite umugambi wo kwigira ubwe kuyobora urugamba ku ngabo za Tigreya n’incuti zazo.

Yanditse agira ati: “Reka duhurire ku rugamba, igihe kirageze cyo kuyobora hakoreshejwe kwitanga”.

Mu kwezi gushize, ingabo za Tigreya n’abafatanyije na zo bakangishije kujya mu murwa mukuru Addis Abeba. Banakoze imirwano ikaze bagerageza gufunga umuhanda uhuza igihugu kidakora ku nyanja, Etiyopiya n’icyambu gikuru cya Djibouti.

Ejo kuwa kabiri, intumwa yihariye y’Amerika, Jeffrey Feltman yavuze ko ingabo za Etiyopiya n’abarwanyi bo mu karere babashije kubuza abanyatigreya gufunga uwo muhanda. Cyakora ingabo za Tigreya zashoboye gukomeza urugendo mu majyepfo zerekeza Addis.

Umuvugizi w’igisirikare cya Etiyopiya, ntiyasubije ubwo yari asabwe kugira icyo avuga.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG