Uko wahagera

“Umuyobozi mukuru wa ONU azajya mu mihango y’ukurahira kwa prezida wa Cote d’Ivoire”


Prezida wa Cote d' Ivoire bwana Alassane Ouattara.
Prezida wa Cote d' Ivoire bwana Alassane Ouattara.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko umunyamabanga mukuru Ban Ki-moon kuwa gatandatu azajya mu mihango yo kurahira ya prezida wa Cote d’ivoire Alassane Ouattara.

Umuvugizi wa ONU, Martin Nisirky yavuze ko bwana Ban azajya muri cote d’ivoire kubera ibintu bidasanzwe biri inyuma y’ishyirwaho rya prezida.

Ingabo z’amahoro za ONU mu kwezi gushize zateye inzu y’uwari uhanganye na bwana Ouattara, Laurent Gbagbo, zigira uruhare runini mu guhosha urugomo rushingiye kuri politiki hagati y’ingabo zari zishyigikiye abo bagabo bombi.

Bwana Gbagbo yanze gutanga ubutegetsi nyuma y’uko Ouattara atangajwe ko ariwe watsinze amatora ya prezida. Ibyo byakuruye imirwano yamaze amezi ane irangizwa gusa n’uko bwana Gbagbo atawe muri yombi n’ingabo zishyigikiye Ouattara ku italiki ya 11 y’ukwezi kwa kane.

Nyuma y’imihango yo kurahira kwa prezida Ouattara kuwa gatandatu mu murwa mukuru Yamoussoukro, bwana Ban azajya mu mujyi mukuru wa Cote d’ivoire, Abidjan kubonana n’abasilikare b’amahoro ba ONU hamwe n’abakozi b’uwo muryango bari mu butumwa muri icyo gihugu.

XS
SM
MD
LG