Uko wahagera

Umutingito Ukaze Wahitanye 6 Ukomeretsa Amagana muri Albaniya


Umutingito ukaze wibasiye akarere k’umurwa mukuru wa Albaniya mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri utwara ubuzima bw’abantu batandatu ukomeretsa abandi amagana.

Ikigo gishinzwe ibyerekeye imitingito cy’Amerika cyavuze ko uwo mutingito wari ku gipimo cya 6.4. Wibanze i Tirana mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Albania.

Abashinzwe ubutabazi babashije kubona abantu babakura mu mazu yasenyutse.

Umuvugizi wa minisitiri w’intebe w’Albania, yavuze ko imirambo y’abantu batatu yakuwe mu bisigazwa by’amazu mu mujyi wa Durres.

Abatabazi babonye imirambo y’abandi bantu babiri mu mazu yasenyutse mu mudugudu wa Thumane, mu gihe undi muntu yapfuye nyuma yo gusimbuka inzu ahitwa Kurbin.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG