Uko wahagera

1978: Umushumba wa Kiliziya Gatolika Yitabye Imana Amaze Iminsi 33 ku Mirimo ye


Umushumba wa Kiliziya gatolika, Papa Yohani Paulo wa Mbere yitabye Imana amaze igihe gito mu mateka ya Kliziya ku itariki ya 29 Nzeli 1978. Papa Yohani Pahulo, warangwaga no guhora yishimye aseka cyane, yatabarutse iminsi 33 gusa atowe.

Yitwaga Kardinali Albini Luciano, akaba yari yatowe ku itariki ya 26 Kanama 1978. Afata izina rya Papa Johani Pahulo wa Mbere. Nubwo bwose atatinze ku bushumba bwa Kiliziya gatolika, Papa Yohani Paulo yakundwaga n’abagatolika kimwe n’abatari muri iryo dini.

Uwari Prezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Jimmy Carter yavuze ko Papa Johani Paulo wa mbere yari yaratumye Kiliziya ndetse n’isi yose bigira imitekerereze mishya, mu byumweru bike yamaze ari Papa.

Ku itariki ya 16 Ukwakira 1978, nyuma y’iminsi itatu y’impaka n’amasaha umunani y’amatora, Karol Wojtyła wari Arikipiskopi wa Varsovie muri Polonye, yatorewe kwicara ku ntebe ya Mutagatifu Petero, ayimusimburaho ku nshuro ya 264, afata izina rya Papa Yohani Paulo wa Kabiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG