Uko wahagera

Kutakira Ikirego cy’Ikinyamakuru Umuvugizi


Urukiko rukuru rwatangiye kuburanisha urubanza ikinyamakuru Umuvugizi kiregamo inama nkuru y’itangazamakuru, HCM, gisaba urwo rukiko gukuraho icyemezo cyo kugihagarika mu gihe cy’amezi 6.

HCM irasaba urukiko rukuru kutakira ikirego cy’ikinyamakuru Umuvugizi. Urukiko rukuru rwatangiye kuburanisha urubanza ikinyamakuru Umuvugizi kiregamo inama nkuru y’itangazamakuru, HCM. Muri icyo kirego, icyo kinyamakuru gisaba urwo rukiko gukuraho icyemezo cya HCM cyo kugihagarika i mu gihe cy’amezi 6. Ariko, HCM, yasabye urukiko kutakira icyo kirego cy’Umuvugizi. Intumwa ya Leta ihagarariye HCM muri urwo rubanza, ivuga ko icyo kirego kitubahirije amategeko. Urukiko rurabifataho umwanzuro ku ya 26 z’ukwezi kwa 5, mu mwaka wa 2010.

Nk’uko Me Marara Aimable, intumwa ya Leta ihagarariye HCM muri urwo rubanza yabitangarije urukiko, ikirego cy’ikinyamakuru Umuvugizi gitanze nabi, kandi nti gisobanutse. Kuri we, icyo kirego cyatanzwe bifashishije ingingo zo mu birego mbonezamubano, mu gihe ikirego ari icy’ubutegetsi. Yagize ati: ”ikirego cy’ubutegetsi gifite uburyo gitangwamo n’uburyo umuntu ahamagarwamo kandi ibyo byose Umuvugizi nti wabyubahirije.”

Intumwa ya Leta isanga, mu gihe urukiko rukuru ruzaramuka rufashe icyemezo kuri iki kirego, nko gukuraho icyemezo cyafatiwe ikinyamakuru Umuvugizi, ko ibyo byagira ingaruka zikomeye ku kirego cy’iremezo, nti kizaburanishwe. Iyi indi ngingo yashingiyeho, asaba ko kitakwakirwa.

Uhagarariye ikinyamakuru Umuvugzi muri urwo rubanza, Me Buhuru Pierre Celestin, yagaragarije urukiko ko ikirego cyabo cyubahirije amategeko. Yarweretse ingingo zose bashingiyeho, barwitabaza kugira ngo rukureho icyemezo cyafashwe na HCM cyo guhagarika ikinyamakuru Umuvugizi mu gihe cy’amezi 6.

Kuri Me Buhuru, ikirego bashyikirije urukiko kiri mu birego byihutirwa cyane. Kubera ko icyemezo ikinyamakuru Umuvugizi cyafatiwe na HCM cyateye igihombo gikabije icyo kinyamakuru. Yavuze kandi ko bashyize icyo cyemezo mu byihutirwa, kubera ko kibangamiye itegeko nshinga ry’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 34. Banasabye urukiko ko cyaburanishwa mu buryo bwihuse kubera ko nyuma y’icyemezo cya mbere, HCM, yanahise isaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ikinyamakuru Umuvugizi cyahagarikwa burundu.

Nyuma y’uko HCM ifatiye icyemezo cyo guhagarika mu gihe cy’amezi 6 ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi, ku ya 13 z’ukwezi kwa 4, mu mwaka wa 2010, ibyo binyamakuru byombi byahise byitabaza inkiko, kugira ngo zikureho icyi cyemezo.

Ikirego cy’ikinyamakuru Umuseso cyatanzwe mbere mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Uru rukiko ruzagifataho umwanzuro ku ya 11 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2010.

Naho ikirego cy’ikinyamakuru umuvugizi cyo cyatangiye mu rukiko rukuru. Uru rukiko ruragifataho icyemezo ku ya 26 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG