Uko wahagera

OTAN Ivuga ko Guha Intwaro Abarwanya Kadafi Bidateganijwe


Amasaha make nyuma y’uko umuryango wa OTAN ufashe ubuyobozi bw’ibikorwa by’ingabo muri Libiya, umunyamabanga mukuru w’urwo rugaga, Jenerali Anders Fogh Ramsussen, yashyize ahagaragara intego. Izo zirimo kurinda abaturage ba Libiya si ukubahungabanya.

Amasaha make nyuma y’uko umuryango wa OTAN ufashe ubuyobozi bw’ibikorwa by’ingabo muri Libiya, umunyamabanga mukuru w’urwo rugaga, Jenerali Anders Fogh Ramsussen, yashyize ahagaragara intego zawo. Izo zirimo kurinda abaturage ba Libiya, aho kubahungabanya.

Ibyo yavuze byagaragaye nk’ibihinyuza ibyo abategetsi b’Amerika n’Ubwongereza bumvikanishaga ku bijyanye no guha intwaro ingabo zirwanya umuyobozi wa Libiya Moammar Kadafi. Perezidansi y’ Amerika ivuga ko nta cyemezo cyafashwe ku bireba niba abo barwanya ubutegetsi bahabwa intwaro. Gusa nabyo biri mu bisuzumwa.

Hari andi makuru avuga ko abakorera ikigo cy’ubutasi cy’Amerika CIA n’icy’Ubwongereza bari muri Libiya bakusanya amakuru ku byerekeye aho indege zarasa. Di Paola avuga ko OTAN itigeze yibaza aho amakuru y’ubutasi ifite aturuka. Uwo Di Paola avuga kandi ko amakuru y’uko hari abantu b’agatsiko ka al-Qaida bari mu barwanya ubutegetsi bwa Kadhafi atatangaza. Izo mpungenge z’uko al Qaida yaba ifite uruhare mu bibera muri Libya zaba ari zo zituma impaka ziba ndende ku byerekeye kuba OTAN yaha intwaro abarwanya Kadhafi.

Hagati aho, Ubwongereza bwatangaje ko ministri w’ububanyi n’amahanga wa Libiya, waba wahungiye I Londres, atahawe ubudahangarwa. Ihunga ry’uwo mutegetsi kandi ngo ryaba rishimangira ko ubutegetsi bwa Kadhafi bugeze aharindimuka.

XS
SM
MD
LG