Abakuru b'ibihugu 10 byo muri Aziya yo mu majyepfo y'uburasirazuba bigize umuryango ASEAN bazakora inama idasanzwe ejo i Jakarta, umurwa mukuru wa Indonesia, ku kibazo kihariye cya Myanmar.
General Min Aung Hlaing, umukuru w'abasilikali bakoze kudeta muri Myanmar ku italiki ya mbere y'ukwa kabiri gushize, nawe azaba muri iyi nama.
Nk'uko abadipolomate bayiteguye babitangaje, abayobozi b'Ishyirahamwe ry'ibihugu byo mu majyepfo y'uburasirazuba y'Aziya bazagerageza kumvisha mugenzi wabo wa Myanmar ko akwiye guhagarika ubwicanyi, no kwemera ko imfashanyo zihutirwa z'ibiribwa n'imiti byinjira mu gihugu cye.
Inama irateganya kandi gushyiraho intumwa yayo yihariye kuri Myanmar, izaba ishinzwe by'umwihariko kuba umuhuza hagati y'abasilikali bahiritse ubutegetsi n'abasivili babwambuye.
Ishyirahamwe ryo gufasha imfungwa za politiki ryo muri Myanmar (Association d'assistance aux prisonniers politiques, cyangwa AAPP mu magambyo magufi) rivuga ko abasilikali bamaze kwica abaturage byibura 739 kuva ku itariki ya mbere y'ukwa kabiri kugeza uyu munsi.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wo usaba abakuru b'ibihugu by'ASEAN gukora amaperereza ku basilikali bafashe ubutegetsi muri Myanmar ku "byaha byibasiye inyokomuntu."
ASEAN igizwe n'ibihugu icumi: Filipine, Indoneziya, Maleziya, Singapour, Tayilande, Brunei, Viet-Nam, Laos, Cambodge, na Myanmar (cyera yitwaga Birmaniya).
Facebook Forum