Uko wahagera

Umuryango w’Abibumbye Uraburira Abanywa Itabi


Umuntu ariko asogota itabi
Umuntu ariko asogota itabi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima riraburira abatuye isi ko abantu 40% banywa itabi ku isi bahitanwa n’indwara zifata mu bihaha nka kanseri, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero n’igituntu.

Uyu muburo uje mu gihe ejo kuwa gatanu hateganijwe kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya itabi. Insanganyamatsiko muri uyu mwaka igira it: “Wikwemerera itabi kukubuza guhumeka”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS riravuga ko buri mwaka itabi rihitana abantu million 8. Rivuga ko muri abo miliyoni 3.3 bahitanwa n’indwara zifata mu bihaha.

Uyu mubare urimo n’abatarinywa ariko bahumeka umwotsi utumurwa n’abarinywa. Muri bo harimo abana ibihumbi 60 bari munsi y’imyaka itanu bahitanwa n’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero kubera guhumeka umwuka watumuwe n’abarinywa.

Vinayak Prasad umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w'abibumbye ryita ku Buzima ushinzwe kurwanya abantu batanduzanya hagati yabo avuga ko itabi ritwara isi tiriyari $1.4

Ayo, akubiyemo atangwa ku buvuzi bw’indwara ritera. Avuga ko abantu baramutse bahagaritse kurinywa bishobora gutuma ubuzima bwabo n’ayo mafaranga byose bisugira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima riravuga ko ubwiyongere by’abanywa itabi bwavuye kuri 27% mu 2000 bukagera kuri 20% muri 2016 ariko umubare w’abarinywa ku isi wo ntiwigeze ugabanuka. Bakomeje kuba miliyari 1.1 kubera ubwiyongere bw’abatuye isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG