Uko wahagera

Umuryango Nyafrika Urashaka ko Imirwano Yahagarara muri Libiya


Intumwa z’Umuryango w’Afurika Yunzubumwe, zikubiyemo abayobozi bo muri Afurika y’Epfo, Mauritaniya, Mali, Uganda na Congo, zivuga ko zifuza ko imirwano yahita ihagarara. Izo ntumwa kandi zirifuza ko haboneka uburyo bwo gutanga imfashanyo y’ubutabazi no gufasha guverinoma ya Libya kuvugana n’abayirwanya.

Ibitero by’indege z’ingabo za OTAN bisa n’ibyaburijemo ikindi gitero cy’abasilikari ba Libiya ku barwanya ubutegetsi mu mujyi wa Ajdabiya. Gusa, kuba gushyiraho akarere katagerwamo n’indege ntacyo byafashije mu guhagarika imirwano muri Libiya, umuryango mpuzamahanga urashyira ingufu muri diplomasi kugirango haboneke ihagarikwa ry’imirwano.

Intumwa z’Umuryango w’Afurika Yunzubumwe, zikubiyemo abayobozi bo muri Afurika y’Epfo, Mauritaniya, Mali, Uganda na Congo, zivuga ko zifuza ko imirwano yahita ihagarara. Izo ntumwa kandi zirifuza ko haboneka uburyo bwo gutanga imfashanyo y’ubutabazi no gufasha guverinoma ya Libya kuvugana n’abayirwanya. Intumwa z’Umuryango nyafurika zivuga ko Libiya nayo igomba guteganya igihe cy’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwayigeza ku mavugurura ya politiki. Cyokora, ibyo biganiro ntacyo bihindura ku bayobozi b’abarwanya Kadafi, bahamya ko nta kindi kintu bashobora kwemera uretse kubona Kadafi avuye ku butegetsi.

Umuryango w’Afurika Yunzubumwe na Turkiya, nayo ishaka ko intambara yabonerwa umuti unyuze mu biganiro ntibishirwa amakenga mu burasirazuba bwa Libya. Abarwanya ubutegetsi babishinja gusabana na koloneli Kaddafi. Umuvugizi w’abarwanya ubutegetsi Mustafa Gheriani avuga ko inteko y’igihugu y’inzibacyuho itegereje kureba ibizaba mu ngamba za diplomasi zikorwa.

Abarwanya ubutegetsi bavuga ko bazubahiriza ihagarikwa ry’imirwano niba ingabo za guverinoma zivuye mu birindiro zigenzura, ikintu batakozwa.

XS
SM
MD
LG