Uko wahagera

Ingabo Zidasanzwe Zabohoje Umunyamerika Muri Saheli


Ingabo zidasanzwe z'Amerika zitoza iza Nijeriya mu 2016
Ingabo zidasanzwe z'Amerika zitoza iza Nijeriya mu 2016

Ingabo zidasanzwe zishinzwe umutekano z’Amerika, uyu munsi kuwa gatandatu zabohoje umunyamerika wari washimuswe n’abagabo bitwaje imbunda, mu majyaruguru ya Nijeriya. Bikekwa ko abo bagabo bishe abo bari bagize ingwate benshi nk’uko bivugwa n’abategetsi b’Amerika. Abo basilikare barimo abazwi nka “Navy SEALs”, babohoje Philip Walton w’imyaka 27 y’amavuko, wari washimuswe kuwa kabiri akuwe iwe mu rugo mu gice cy'amajyepfo ya Nijeri ituranye na Nijeriya. Bivugwa n’abayobozi muri Amerika batashatse ko amazina yabo atangazwa.

Amakuru aturuka mu badipolomate b’Amerika muri Nijeri, avuga ko Walton ubu ari mu rugo rw’Ambasaderi w’Amerika i Niamey.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, yanditse kuri Twitter avuga ko “ari intsinzi ikomeye cyane uyu munsi ku basirikare badasanzwe b’Amerika”.

Kayleigh McEnany Sekleteri ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi y’Amerika “Maison Blanche” yabwiye televisiyo y’Inyamerika “Fox News” ko ubuyobozi bwa Trump bwabohoje abantu 55 bari bagizwe ingwate mu bihugu 24. Deparitema y’ingabo y’Amerika yemeje icyo gikorwa, ariko ntiyatanze umwirondoro w’uwatabawe.

Walton, worora amatungo harimo ingamiya, intama n’inkoko akanahinga imbuto hafi y’umupaka wa Nijeriya, yari yatwawe n’abagabo batandatu bafite imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 bamugezeho bari ku mapikipiki iwe mu majyepfo ya Nijeri mu mudugudu wa Massalata mu gitondo cyo kuwa kabiri.

Umugore we n’umwana we muto w’umukobwa hamwe n’umuvandimwe we ntawabakozeho. Ibiro ntaramakuru Reuters, byatangaje inkuru ivuga ko abamushimuse basa n’abava mu bwoko bw’abaFulani kandi bavuga ururimi rw’Igihawusa n’akongereza gake. Basabaga amafaranga kandi bajagajaze inzu mbere yo gutwara Walton.

Nijeri kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere ka Saheli mu Burengerazuba bw’Afurika, yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke mu gihe imitwe ikorana na al-Qaida na Leta ya kiyisilamu igaba ibitero ku basilikare n’abasivili n’ubwo ingabo z’Ubufaransa n’Amerika zifasha mu karere. Abasilikare bane b’Amerika biciwe mu gitero cyabavumbukiyeho muri Nijeri mu mwaka wa 2017, bituma hibazwa ku ruhare rw’Amerika mu bihugu, ingo zituwemo zitandukanye cyane mu burengerazuba bw’Afurika, ahari bimwe mu bikennye cyane kurusha ibindi kw’isi.

Abanyamahanga byibura batandatu batwawe n’inyeshyamba za kiyisilamu muri Mali, Burkina Faso na Nijeri. Inyeshyamba zakusanyije za miliyoni z’amadolari zishyuwe kugira ngo zirekure abari bagizwe ingwate muri iyi myaka ya vuba ishize.

Guverinema ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, yakunze kunenga ibindi bihugu, kuba byishyura ayo mafaranga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG