Uko wahagera

Somaliya: Umunyamakuru Yakatiwe Urwo Gupfa


Umunyamakuru Hassan Hanafi wakatiwe Igihano Cy' Urupfu
Umunyamakuru Hassan Hanafi wakatiwe Igihano Cy' Urupfu

I Mogadishu muri Somaliya, urukiko rwa gisilikali rwakatiye igihano cy’urupfu umunyamakuru Hassan Hanafi, rumaze kumuhamya ibyaha byo gufasha umutwe wa al-Sbabab kwica abandi banyamakuru batanu hagati y’umwaka w’2007 n’uw’2011.

Umucamanza mukuru yavuze kandi ko bafite ibimenyetso simusiga byerekana ko Hassan Hanafi nawe ubwe yari umuyoboke wa al-Shabab.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo ya leta ya Somaliya mu kwezi gushize, Hassan Hanafi yemeye ko koko yagize uruhare mu kwicisha abo banyamakuru. Yavuze ko ari we watanze amazina yabo muri al-Shabab kandi ayereka n’aho bari batuye.

Hassan Hanafi yakoreye radiyo yitwa IQK yaje gufatwa na al-Shabab dore hashize imyaka umunani. Nyuma yagiye gukorera indi radiyo ya al-Sbabab nyirizina yitwa Andalus. Yatawe muri yombi mu 2014. Ashobora kujurira. Ariko akenshi na kenshi, abantu bakatiwe urwo gupfa muri Somalia birangira koko banyonzwe. Abanyamakuru batagira ingano bari bagiye kumva uko urukiko rusoma urubanza rwe.

XS
SM
MD
LG