Uwo mugore yabyaye umwana w’umukobwa uyu munsi kuwa gatandatu, abifashijwemo n’abakozi bo mu ndege yari imuhungishirije mu Bwongereza nk’uko isosiyeti y’indege ya Turukiya “Turkish Airlines” yabivuze mw’itangazo ryayo.
Soman Noori w’imyaka 26 yatangiye kugira ibise ubwo yari mu ndege y’isosiyeti ya Turukiya yari ivuye i Dubai yerekeza i Birmingham. Noori yabyariye mu kirere, ubwo indege yari muri metero 10,000 uvuye ku butaka, hejuru ya Kuwaiti.
Noori n’uruhinja rwe yise Havva, bameze neza nk’uko itangazo ribivuga.
Isosiyeti Turkish Airlines, yavuze ko iyo ndege yarimo abantu bafite ubwenegihugu bw’Afuganisitani, bakoreye Ubwongereza mu gihugu cyabo, yururukiye muri Kuwaiti mu buryo bwo gushishoza, ariko ko nyuma yaje gukomeza urugendo rwayo ijya ahari hateganyijwe. ((Reuters))
Facebook Forum