Uko wahagera

Umuntu Umwe Yaguye mu Myigaragambyo muri Haiti


Abaturage bari mu myigaragambyo
Abaturage bari mu myigaragambyo

Muri Haiti, uyu munsi ubaye uwa gatandatu abaturage bakora imyigaragambyo badahagarara, cyane cyane mu murwa mukuru Port-au-Prince. Umuntu umwe amaze kuyigwamo.

Ejo nijoro, bamwe muri bo bigabije ambasade za Peru n’Ubutaliyani bamenagura ibintu. Naho abandi babomaguye amamodoka n’amaduka, barasahura

Leta zunze ubumwe z’Amerika yabyamaganiye kure. Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Washington “ishyigikiye uburenganzira bwa rubanda bwo kwigaragambya, ariko ihangayikishijwe cyane n’urugomo ruyibamo. Nta mwanya rwose rufite.”

Kuva ku italiki ya 7 y’uku kwezi, abaturage ba Haiti bari mu mihanda basaba Perezida w’igihugu cyabo, Jovenel Moise, kwegura. Bamurega kuba nyirabayazana w’ubukene bukabije bubugarije no gukoresha nabi imali ya leta.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG