Abayisiramu bo mu Rwanda bifatanije n’abo hirya no hino ku isi mu gusoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramazani, aho bakoreye isengesho kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nubwo bemerewe guhurira mu isengesho, Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Salimu Hitimana yasabye abayisiramu gukoresha iminsi mikuru birinda icyorezo cya Covid-19.
Uyu munsi wari usanzwe urangwa ngo gusangira no gusabana usanze ubukungu bwa benshi bwarakomwe mu nkokora n'icyo cyorezo.
Assumpta Kaboyi, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri i Kigali mu Rwanda nibyo yateguye ku buryo burambuye muri iyi nkuru.
Facebook Forum