Uko wahagera

Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kuzirikana ku Ndwara zo mu Mutwe


Umushakashatsi afashe ubwonko bw'umuntu (file photo)
Umushakashatsi afashe ubwonko bw'umuntu (file photo)

Taliki ya cumi y'ukwezi kwa cumi ni umunsi wahariwe kuzirikana ku ndwara zo mu mutwe kw'isi. Ishami rya ONU ryita ku buzima rirasaba za guverinoma kongera imirino zikorera abantu bafite ibibazo byo mu mutwe n'abagoswe n'ibiyobyabwenge. Raporo yatangajwe na ONU yerekana ko ibihugu byinshi byo kw'isi bikoresha amafranga make cyane mu kwita ku bafite ibibazo by'indwara zo mu mutwe.

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryakoze ubushakashatsi ku ndwara zo mu mutwe uyu mwaka, mu bihugu 184 kw’isi. Ryasanze umuntu umwe kuri bane ashobora kuzakenera kwitabwaho kubera ibibazo byo mu mutwe mu buzima bwe.

Nyamara, amadolari atatu gusa buri mwaka ni yo akoreshwa ku bibazo by’indwara zo mu mutwe kuri buri muntu. Mu bihugu bikennye, amafranga angana hafi na kimwe cya kane cy’idolari ni yo akoreshwa ku muntu umwe.

Uretse amafranga make akoreshwa ku buzima bwo mu mutwe, umuyobozi ushinzwe gukurikirana indwara zo mu mutwe n’ibiyobyabwenge muri OMS avuga ko ibihugu bikennye n’ibigitangira gutera imbere bifite impuguke nke cyane zazobereye mu by’indwara zo mutwe.

Uwo muyobozi atanga urugero rwa bimwe mu bihugu byo muri Afrika bituwe n’abaturage miliyoni icyenda bifite gusa umudogiteri umwe wazobereye mu by’indwara zo mu mutwe. Muri Aziya ho ngo hari ibihugu bituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 29 bifite abaganga nk’abo babiri gusa.

Ishami rya ONU ryita ku buzima ritangaza ko abenshi mu batuye isi batavurwa indwara zo mu mutwe. Ubushakashatsi bwakozwe na ONU bwerekana ko abantu bafite indwara zo mu mutwe n’imiryango yabo bahohoterwa mu burenganzira bwabo, banenwa kandi bakavangurwa.

Ibyo bibazo byo kwigizwayo bituma abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bacika intege ntibagerageze gushaka uwabafasha.

XS
SM
MD
LG