Uko wahagera

Umunsi Nyarwanda "Rwanda Day" i Chicago


Abateguye icyo gikorwa bavuga kandi ko ari umwanya w’ibiganiro byo kumenya kwihesha agaciro gakwiye karanga umunyarwanda kandi barebera hamwe n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Bamwe mu banyarwanda batuye muri Amerika ya Ruguru, Leta Zunze Ubumwe na Canada bateraniye mu mujyi wa Chicago mu cyo bise “Rwanda Day: Umunsi Nyarwanda. Bavuga ko uwo munsi ari urubuga abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga babonye wo kuganira no ku bijyanye n’ishoramari mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’icyo gikorwa ni “ Agaciro- Umurage wacu- ejo hazaza hacu”. Abateguye icyo gikorwa bavuga kandi ko ari umwanya w’ibiganiro byo kumenya kwihesha agaciro gakwiye karanga umunyarwanda kandi barebera hamwe n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Mu kiganiro “Dusangire Ijambo”, umunyamakuru Etienne Karekezi yavuganye na Ambassaderi James Kimonyo uhagarariye u Rwanda hano I Washington na Dr. Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda, Rwanda National Congress, umwe mu miryango yakoze imyigaragambyo.

XS
SM
MD
LG