Uko wahagera

Umukuru wa Ferwafa General Sekamana Yeguye ku Mirimo Yiwe


Sekamana Jean Damascène

Uyu munsi, perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru Ferwafa, General de Brigade wavuye ku rugereri, Sekamana Jean Damascène, yeguye ku mirimo ye.

Mu ibaruwa yandikiye inteko rusange y'abanyamuryango, iri ku rubuga rwa Internet rwa Ferwafa, asobanura ko yeguye ku bushake bwe. Aragira, ati: ‘’Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Sekamana Jean Damascène yari yaratorewe manda y'imyaka ine ku itariki ya 31 y'ukwezi kwa gatatu 2018. Yeguye rero atayirangije. Kugera ubu, nta yindi mpamvu Ijwi ry’Amerika yari yamenya yaba yatumye Sekamana yegura atarangije manda ye.

Mu bandi bantu icyenda bagize urwego rw’ubuyobozi ya Ferwafa, Sekamana yari akuriye, uwitwa Habyarimana Marcel ni we Visi-Perezida. Kugeza dutangaza aya makuru, ntacyo inteko rusange ya Ferwafa yari yabitangazaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG