Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) kuri uyu wa Mbere ryemeje ko sitade nshya ya Japoma iheruka kubakwa mu mujyi wa Douala muri Kameruni izakira umukino wa nyuma w'irushanwa ry'Afurika ry'ibihugu (CAN) uteganijwe tariki ya 29 z’ukwezi kwa Gatanu.
Buzaba bubaye ubwa mbere amakipi ageze ku mukino wa nyuma akinira mu kindi gihugu yombi adakomokamo. Sitade ya Muhamad V iri i Casablanca muri Maroko n’iya Olympique de Radès yo muri Tuniziya na zo zari zahataniye kwakira uwo mukino ariko ziza gukurwamo na Japoma y’i Douala muri Kameruni.
Biteganijwe ko imikino ibanziriza uwa nyuma izakinwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu. Gusa hari ubwoba ko ikibazo cya Virusi ya corona kimaze gutuma imikino itandukanye hirya no hino isubikwa cyangwa igahagarikwa gishobora kubangamira uyu mukino.
Ishyirahamwe CAF kandi ryatangaje ko umukino wa nyuma uhuza amakipi azahatanira umwanya wa kabiri muri iryo rushanwa uzabera kuri sitade yitiriwe igikomangoma Moulay Abdellah iri i Rabat mu murwa mukuru wa Maroko tariki ya 24 z’ukwezi kwa gatanu.
Facebook Forum